Amakuru

Abanyamadini barashinja itangazamakuru kwica ururimi n’umuco

Abanyamadini basanga ibiganiro bica ku mu Radiyo na Television zitandukanye nabyo bigira uruhare mu kwica imivugire y’i Kinyarwanda n’ uumuco.

Ku butumire bwa RGB , Abanyamadini bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 22 Gashyantare 2018 hagamijwe kubaka ubufatanye mu miyoborere no kunoza imitangire ya serivisi muri gahunda yiswe “Nk’uwikorera”.

Nyuma y’ikiganiro kivuga ku guteza imbere uburezi, umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, cyatanzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bikomye itangazamakuru rya Leta n’iryigenga bavuga ko ryangiza umuco nyarwanda.

Pasiteri Joel Sengoga uyobora itorero Divine and Destiny Church, yavuze ko ibiganiro bica ku maradiyo n’amateleviziyo bidaha agaciro indangagaciro nyarwanda.

Yagize ati “Indangagaciro abantu bashyize imbere nizo zihumekera umuco, ariko ndabona ikibazo kinini cyane cyo gusobanya kw’itangazamakuru ryaba irya Leta ndetse n’iryigenga. Baranyuranya n’indangagaciro twese twemeranyaho zaba ari izishingiye ku iyobokamana n’izishingiye ku muco nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi indangagaciro zirimo kwamamazwa mu itangazamakuru ni izo hanze. Ushobora kuva aha ukajya Rusizi cyangwa Nshili ukabaza umwana umukinnyi w’icyamamare w’umupira cyangwa umwanditsi wa filime, akakubwira amazina ye yombi, aho avuka, ibihembo ahembwa, wanamubaza umuntu w’icyitegererezo yumva yakwigana, akumva yamera nk’uwo.”

Pasiteri Sengoga avuga ko badakwiye kurebera itangazamakuru by’umwihariko irya Leta rikoresha imisoro y’abaturage.

Ati “Sinzi ikintu twakora ariko tubiretse uko biri, twaba dusa n’abasenya ibyo twubaka. Numva haba ibintu byo kugenzura ibikorwa by’itangazamakuru. Niba iryigenga tutarishobora kuko ryigenga no mu byemezo rifata ariko nibura iryo dufiteho uruhare ni irya Leta, imisoro y’abaturage ntabwo ikwiye gutangwa kugira ngo twamamaze imico y’ahandi cyangwa indangagaciro z’ibindi bihugu.”

Undi mupasiteri witwa Jeanne d’Arc yavuze ko biteye agahinda kureba televiziyo zose zo mu Rwanda ugasangaho abantu bambaye ubusa.

Ati “Birababaje kubona ari televiziyo nyarwanda, ari televiziyo zigenga hajyaho ibintu byica umuco wacu […] umuntu ashobora gutera imbuto ariko nyuma hakaza uyirandura. Urebye uburyo amateleviziyo ibintu bibaho, indirimbo zinyuraho z’abantu bambaye ubusa kandi b’abanyarwanda, birababaje kandi biteye agahinda.”

Yakomeje yibaza niba abaririmbyi b’abanyarwanda basigaye barahawe amabwiriza yo gukora indirimbo zirimo abantu bambaye ubusa.

Ati “Hari umwarimu duherutse kuvugana wigisha mu ishuri ry’incuke yasanze utwana tubiri agahungu n’agakobwa bari munsi y’ameza barimo gusomana. Yarababajije asanga ngo babibonye kuri televiziyo. Abaririmbyi bacu wagira ngo hajeho itangazo rivuga ko abakobwa baririmbana n’abahungu bagomba kwambara ubusa kandi ari abanyarwanda. Wajya kubona ibiganiro ugasanga abantu barakora ibintu biteye isoni kuri radiyo na za televiziyo.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’umuco na siporo ikwiye gusaba itangazamakuru kujya rikora ibiganiro byubaka umuco rikareka ibiwusenya.

Minisitiri Uwacu Juliene

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko itangazamakuru hari byinshi rikora byubaka. Yavuze ko kwigisha abanyarwanda bidakwiye guharirwa urwego rumwe, ahubwo ari ubufatanye.

Yagize ati “Ubu turavuga ko itangazamakuru rikwiye kuba itangazamakuru nyarwanda rifite inshingano yo kwigisha abanyarwanda no kubasusurutsa, ariko kinyarwanda. Ntabwo tuzaharanira kuba undi wundi tuzaharanira kubaka umunyarwanda muzima ushoboye. Bivuze ngo inzego zose turimo dukwiye kwibaza ngo ariko turakorera bande ? Niba ndi umunyamakuru […] twese turi abayobozi icyiciro wenda nicyo gitandukanye.”

Yarakomeje ati “ Ndemeranya namwe ko itangazamakuru ari umuyoboro ukomeye cyane mu gutanga amakuru, ushobora kwigisha, ushobora no gusenya igihe utakoreshejwe neza kandi ibyo turabizi. Kubyo itangazamakuru rikora bitari byiza kuko ntabwo rikora ibitanoze cyangwa ibidakwiriye gusa, harimo rwose byinshi byiza bakora. ”

Minisitiri Uwacu Juliene yakomeje avuga ko mu minsi ishize bahuye n’abayobozi b’itangazamakuru hamwe n’inzego zitandukanye zirishinzwe, bakungurana ibitekerezo kuri ibyo bivugwa bitanoze.

Muri iyi minsi y’iterambere mu myidagaduro  biragoye kuburamo umuntu ugaragara nkaho yambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga cyane cyane mu mashusho y’indirimbo zigiye zitandukanye. Icyakorta iyo babonye bikabije MINISPOC ifite umuco mu nshingano zayo ihagarika iyo ndirimbo nkuko byagenze ku ndirimbo Too Much ya Jay Polly.

Abanyamadini batandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger