Imikino

Buffon wari warasezeye mu kipe y’abatariyani agiye kuyigarukamo

Nk’uko byatangajwe n’umutoza Luigi Di Biagio Gianluigi Buffon yemeye kugaruka mu kipe y’igihugu y’ubutariyani nyuma y’ibiganiro nk’uko uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Biteganyijwe ko umuzamu Gianluigi Buffon agomba kugaragara mu mikino ibiri ya gicuti ikipe y’igihugu y’Ubutariyani izakina na Argentina ndetse n’uwo izakina na Three Lions, ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu kwezi gutaha kwa gatatu.

Di Biagio yagize ati” naramuganirije kandi bishoboka ko azaba ari kumwe n’abandi mu kwa gatatu. Nta mpamvu y’uko umukinnyi nka we ahagarikira umupira kuri Sweden ni yo mpamvu namusabye kuza byibura agakina imikino ibiri cyangwa itatu.

Gigi (Buffon) birashoboka ko azaba ahari mu kwa gatatu, mu mikino ya gicuti y’ubwongereza na Argentine izabera I Manchester n’I Londres ku wa 23 na 27 Werurwe.”

Uyu mutoza akomeza avuga ko yanaganirije abandi bakinnyi na bo batangaje ko basezeye barimo Daniel de Rossi na Andrea Barzzagli, gusa avuga ko bo batazaba bahari mu gihe cy’iyi mikino.

Yongeraho ko ku mukinnyi Barotelli na we imiryango igifunguye mu ikipe y’igihugu, gusa ngo nta gahunda amufitiye muri iyi minsi. “ Sinavuga ko Barotelli azaza cyangwa oya, gusa mukurikirana nk’undi wese kandi ntabwo imiryango ifunze.” Di Biagio.

“Aka kanya umupira w’ubutariyani uri mu bibazo cyane kandi nta mahitamo menshi dufite, gusa dukeneye kurema umubano mwiza nyuma y’ibibazo by’igikombe cy’isi.”

Mu mwaka ushize wa 2017 ni ho Buffon yari yatangaje ko ahagarikiye inshingano ze mu kipe y’igihugu y’ubutariyani, nyuma y’uko iyi kipe inaniriwe gusezerera Sweden mu mukino wa play-off wagombaga guha ubutariyani itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe kubera mu burusiya mu mpeshyi y’uyu mwaka,

Nyuma yo kubura iyi tike Ubutariyani bwaherukaga kubura mu wa 1958, Buffon w’imyaka 40 yeruye mu marira ko yeguye. Reka yiyambazwe ni mu gihe kuko yayifashishe cyane nyuma yo kuyikinira imikino 175 mu gihe cy’imyaka 20. Ikindi kandi yafashije iyi kipe gutwara igikombe cy’isi cyo muri 2006, nyuma yo gutsinda ubufaransa ku mukino wa nyuma kuri za penaliti.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger