AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma y’igihe gito atangiye gukoresha instagram Miss Bahati Grace yateje igikuba ku bahamukurikirira

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2009 nyuma akaza kwerekeza mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika dore ko arinaho asigaye atuye Kuri ubu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto yambaye Bikini
bivugisha bamwe mu bamukurikirana bagaragaza ko atisize amavuta ahindura umubiri abandi bavuga ku miterere ye.

Iyi nimwe mu mafoto Grace yashyize ku rukuta rwe igatangira kuvugish benshi

Uyu mukobwa wagiye kwibera muri Amerika utaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru uretse gusa ubwo yari yitabiriye ibirori bya Miss Kayibanda Aurore yambwikwa impeta n’umukunzi we kuri ubu noneho yatangiye kugarukwaho cyane.

Nyuma y’igihe kinini atavugwa mu itangazamakuru yongeye kuvugwa ari mu birori bya Kayibanda Aurore yambikwa impeta n’umukunzi we

Bahati Grace umaze igihe gito yinjiye mu bakoresha Instagram na we bidatinze yaje gushyiraho amafoto yambaye umwambaro wa ‘Bikini’ bamwe mu bamukurikirana bashima imiterere ye n’uko uruhu rwe rusa.

Ubutumwa bwakurikiye ifoto

Binyuze mu bitekerezo bamwe ngo afite umubiri w’igitego abandi bati uruhu rwawe ni rwiza rufite umwimerere w’Abanyafurika.

Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yarikumwe n’inshuti ye

Bahati Grace uretse kuba yarabaye Miss Rwanda muri 2009 nababwira ko yanavuzwe mu rukundo hamwe n’umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo dore ko baje no kubyarana umwana ariko nyuma yaho baza gutandukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger