Amakuru

Nyamasheke: Abasore 2 bavukana bemera ko bubiriye nyina asinziriye bakamuniga mpaka apfuye

Aba basore babiri bavukana bafunzwe bakekwaho kwica nyina ubabyara bamuhoye imitungo mu Karere ka Nyamasheke.

Ndikumana Joel w’imyaka 23 na Niyoyandinze Eric w’imyaka 18,bo mu Mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo, bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, bakaba biyemerera ko bamunigishije umugozi banikaho imyenda .

Amakuru yamenyekanye nyuma y’aho umuvandimwe w’aba basore w’imyaka 13, atanze amakuru avuga ko abavandimwe be ari bo bishe nyina mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko aba bahungu bishe nyina bamuziza kuba yari yaranze kubaha imigabane ku isambu yabo, ndetse ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye kuri iki kibazo.

Aba bavandimwe bakekwaho kwica umubyeyi wabo bamunigishije umugozi wanikwagaho imyenda, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu gihe iperereza rigikomeje.

Kanyogote Cyimana Juvenal uyobora Umurenge wa Kanjongo, yavuze ko aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bishe nyakwigendera, bamunigishije umugozi, ubwo bahengeraga asinziriye mu ijoro.

Ati: “Barakekwa (abo basore) ni byo, ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo bahengereye aryamye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger