AmakuruPolitiki

Ibyaha bibiri bikomeye GC (Rtd) Gasana K Emmanuel akurikiranyweho

GC (Rtd) Gasana K Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akurikiranyweho ibyaha Bibiri birimo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu minsi ishize yavanwe mu nshingano nyuma y’amasaha make, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruhita rutangaza ko rwamutaye muri yombi.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yahamirije KTPress ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuregera Ubushinjacyaha dosiye ye.

Mbere y’uko CG Gasana ahabwa inshingano zo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, yayoboye Intara y’Amajyepfo.

Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi. CG Gasana K. Emmanuel yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Brigadier General.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger