AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Nyagatare: Imvura nyinshi yiganjemo umuyaga yasenye isoko

Isoko rya Mimuli riherereye mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli, ryaguye bikekwako byatewe n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga yaguye muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Bandora Emmanuel, yatangaje ko kugwa kw’isoko rya Mimuli bishobora kuba byatewe n’imyubakire mibi.

Isoko rya Mimuli ryubatswe hagati y’umwaka wa 2005 na 2006. Igice cyaguye ni icyacururizwagamo imyambaro n’inkweto ku munsi w’isoko.

Bandora Emmanuel uyobora Umurenge wa Mimuli yatangaje ko iryo soko ryaguye biturutse ku mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’amanywa ku wa 16 Nzeri 2019.

Ati “Mu masaa munani n’iminota nka 20 haguye imvura nyinshi ivanzemo umuyaga uteye ubwoba, nuko igisenge kiramanuka gitwikira igice cyo hasi. Nta muntu wakomeretse nta n’uwahungabanye kuko igice cyaguye gikorerwamo ku munsi w’isoko gusa. Moto yari irimo na yo twayikuyemo ntacyo yabaye.”

Yakomeje agira ati “Urebye igice cyo hejuru, igisenge cyari kiremereye kurusha inkingi zo hasi nkeka ko ari na yo mpamvu igisenge cyamanutse kikicarira inkingi. Hari izari zaratoye umugese. Twari twasabye akarere gusana kandi n’ubundi rigomba gusanwa barabyemeye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli avuga ko igice cy’isoko cyaguye ari cyo cyakoreragamo abantu benshi bityo ko cyateje igihombo kitari munsi y’ibihumbi 300 by’imisoro yakusanywaga ku munsi w’isoko.
Icyakora Bandora avuga ko bamenya neza igihombo kuri uyu wa gatatu kuko aribwo isoko rirema.

Hagati aho Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mimuli buvuga ko ubu burimo gushaka aho abacururizaga mu gice cyaguye bazakorera kuko hanze yaryo hari ubutaka bugari abacuruzi baba bifashisha mu gihe gusana bitarakorwa.

Iri soko bikekwa ko ryasenyiue no kuba ryarubatswe nabi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger