AmakuruAmakuru ashushye

Lt Gen. Sylivestre Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’ingabo za RD Congo

Amakuru amaze kujya ahagaragara aravuga ko Lieutenant  Général Sylvestre Mudamucura wayoboraga ishami rya gisirikare (FOCA) mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yishwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Byabanje kuvugwa ko uyu mugabo wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bari bashinzwe kurinda Habyarimana yarasiwe mu gace ka Nyanzale gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ukuri guhari ni uko yarasiwe muri teritoire ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo Kinshasa, Richard Kasonga.

Ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko yarashwe, n’ubwo nta tangazo igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kirashyira ahagaragara kemeza urupfu rwe.

Sylivestre Mudacumura yishwe, nyuma y’imyaka myinshi ahigwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kugira ngo aryozwe ibyaha byiganjemo iby’ubwicanyi n’iby’ibasiye inyoko muntu byakozwe n’inyeshyamba za FDLR yayoboraga.

Iyicwa rye rije rikurikira ifatwa ry’abandi bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, barimo Nkaka Ignace (bita La Forge Fils Bazeye) na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (bita Abega Camara) kuri ubu bari mu maboko y’u Rwanda.

Aba bombi bafatiwe ku mupaka ugabanya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo za Congo Kinshasa, ubwo bavaga muri Uganda gusinya amasezerano y’imikoranire n’umutwe wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger