AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yahishuye uko yari agiye gukinira Arsenal bikicwa na Man United

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, yahishuye ko yari mu nzira zo kwerekeza mu kipe ya Arsenal mbere y’uko Manchester United imwegukana.

Ni mu kiganiro kirekire uyu mugabo kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ba ruhago isi ifite yagiranye na Piers Morgan ukorera Televiziyo yitwa ITV. Morgan uyu asanzwe ari n’umufana ukomeye wa Arsenal yo mu Bwongereza.

Muri 2003, Cristiano Ronaldo ntabwo yari yakabaye igihangage ariko yacaga amarenga yo kuzavamo umukinnyi ukomeye ubwo yakiniraga Sporting Lisbon y’iwabo muri Portugal.

Ibi byatumye Sir Alex Ferguson amubenguka, birangira yerekeje muri Manchester United yatwariyemo ibikombe bitandukanye birimo bitatu bya Premier league na kimwe cya UEFA Champions league.

Morgan yabajije Ronaldo iby’amakuru avugwa ko yari agiye kwerekeza muri Arsenal bikarangira Manchester United iyiteye gapapu, undi ntiyazuyaza kwemeza ko aya makuru ari impamo.

Ati” Ni byo. Byasaga n’ibyarangiye. Mu by’ukuri haburaga akantu gato. Ntabwo byakunze, gusa ndashimira Arsenal kubera ibyo yankoreye, cyane Arsene Wenger, mu mupira w’amaguru ntabwo wamenya ngo uzakina he, ubuzima ni ko bumera. Ariko ndashimira Arsenal kubera ko ari ikipe nziza cyane.”

Si ubwa mbere Cristiano Ronaldo yari avuze ko yari agiye kujya muri Arsenal bikanga, dore ko hari n’andi makipe y’Iburayi yari yamwifuje cyane mbere y’uko ajya muri Manchester United.

Ubwo yaganiraga n’indi Televiziyo yitwa TVI yagize ati” Nagiranye ibiganiro n’andi makipe menshi, urugero nka Valencia.”

“Nahuye na Arsene Wenger kandi ndi mu nzira zo kwerekeza muri Arsenal. Nanaganiriye na Barcelona, Real Madrid na Inter, gusa nyuma y’umukino wa gicuti twakinnye na Manchester United na yo yanyifuzaga, byarangiye inyifuje cyane yihutisha ibiganiro birangira insinyishije.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger