AmakuruImikino

Ni nde uzahagarika umuvuduko wa APR FC imaze imikino 17 ya shampiyona idatsindwa?

Ikipe ya APR FC ikomeje gushyira abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda nyuma y’imyitwarire ikomeje kugaragaza muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugugu, yashoboye gutsinda imikino 5 yose itangira shampiyona, kandi yose yayitsinze nta gitego kinjiye mu izamu ryayo. Ibirenze ibi abantu bakomeje gufata nk’ibitangaza, ni uko iyi mikino yose APR FC yagiye iyitsinda ku bitego 2-0.

Ibi APR FC yabitangiye itsinda Amagaju 2-0 mu mukino ufungura shampiyona, ibisubiramo ikina na Musanze FC, yongera kubikora ikina na Kirehe FC, mu mukino w’umunsi wa kane yongera gukora aka gashya ikina na Marines FC mbere y’uko itsinda Etincelles FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Iyi myitwarire yatumye Teradignews.rw dusubiza amaso inyuma, tureba igihe iyi kipe yaba iherukira gutsindwa muri shampiyona y’u Rwanda.

Amatsiko yatugaragarije ko APR FC imaze imikino 17 ya shampiyona idatsindwa. APR FC iheruka gutsindwa umukino wa shampiyona ku wa 29 Mata 2018. Ni umukino yari yahuriyemo na AS Kigali. Uyu mukino warangiye ikipe ya APR FC itsinzwe ibitego 2-0.

Imikino 17 ya shampiyona yakurikiye uyu nguyu yose APR FC yagiye iyitwaramo neza. Iyi kipe yashoboye gutsindamo imikino 15, inganya 2 yonyine. Aha amakipe ya Kirehe na Police FC ni yo yashoboye kunganya na APR FC muri iyi mikino. Muri rusange APR FC yashoboye gutsinda ibitego 35, yinjizwamo ibitego 6 byonyine.

Imibare igaragaza kandi ko APR FC imaze imikino 9 ya shampiyona nta gitego irinjizwa. Iyi mikino yose kandi APR FC yayimaze itsinda ibitego 2-0. Iyi mikino harimo uwo yatsinze Miroplast, uwo yatsiinze Etincelles, uwo yatsinze Gicumbi ndetse n’uw’umunsi wa nyuma yatsinzemo Espoir. Iyi mikino ine y’umwaka w’imikino ushize isanga 5 yo muri uyu mwaka ikaba 9.

Muri rusange APR FC iheruka kwinjizwa igitego ku wa 15 Kamena 2018 ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1. Igitego cy’impozamarira Kwizera Pierrot yatsindiye Rayon Sports ni cyo APR FC iheruka kwinjizwa muri shampiyona.

Ese ni nde uzakuraho aka gahigo APR FC ikomeje gushyiraho? Ese Mukura Victory Sports bazahura mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona ni yo izahagarika uyu muvuduko, Cyangwa Sunrise izakorera kuri Stade Amabati ibyananiranye? Mpariye amakipe!

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger