AmakuruImyidagaduro

Amafoto y’abamwe mu basore bahatanye n’Umunyarwanda muri Mister Africa International

Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018 ari mu basore batoranyijwe mu basore bazahatanira ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika (Mister Africa International) irushanwa rizabera muri Nigeria guhera mu mpera z’uku kwezi.

Ubu ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu mwaka ushize ubwo Jay Rwanda, yegukanye ikamba.

Irushanwa ryo gutora Rudasumbwa wa Afurika rizaba ku itariki ya 2 Ukuboza 2018 mu Mujyi wa Lagos aho bigiye kubera ku nshuro ya kabiri mu myaka irindwi ishize.

Abasore b’ibigango kandi bubatse umubiri kuburyo bugaragara baturuka mu bihugu 30 bahataniye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika  (Mister Africa International) uzatorwa ku wa 02 Ukuboza 2018.

Niyirora Nshongore Divic uhagarariye u Rwanda
Mr Africa Zimbabwe
Mr Africa Angola
Mr Africa Benin Republic
Mr Africa Burundi
Mr Africa Cameroon
Mr Africa Cape Verde
Mr Africa Gambia
Mr Africa Cote d’Ivoire
Mr Africa Congo
Mr Africa Sierra Leone
Mr Africa Nigeria
Mr Africa Ghana
Mr Africa Tanzania
Mr Africa Uganda
Mr Africa Ethiopia
Mr Africa Togo
Mr Africa Great Britain
Mr Africa Zambia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger