AmakuruImyidagaduro

Ali Kiba yasubije Diamond Platnumz wamutumiye mu bitaramo ari gutegura bya ‘Wasafi Festival 2018’

Diamond Platnumz ari gutegura iserukiramuco rya muzika rifite intego yo guhuriza hamwe abafite aho bahuriye na muzika muri Tanzania ndetse no kureba ko abanyamuziki ba Tanzania babeshwaho n’umuziki wabo.

Diamond mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yamaze kwandikira Ali Kiba amusaba ko yazaza akamufasha gutangiza iri serukiramuco rya “Wasafi Festival ” rigiye kuba ku nshuro ya mbere i Dar es salaam.

Ku wa 06 Ugushyingo Diamond yari yaravuze ko azashimishwa cyane no kubona mugenzi we Ali Kiba yitabiriye igitaramo cy’iriserukiramuco (Wasafi Festival) guteganyijwe taliki ya 24 Ugushyingo 2018 ndetse ko yashimishwa no kubona bakorana n’ibindi bikorwa bya muzika.

Ali Kiba nawe kuri ubu yamaze gusubiza  icyufuzo cya Diamond Platnumz amubwira ko kuri ubu ahuze cyane kubera gahunda zo kwamamaza ikinyobwa cya Mo Faya  arimo atabasha kwitabira ibitaramo byiri serukiramuco gusa ngo yiteguye kubatera inkunga mu buryo bushoboka binyuze muri iki kinyobwa.

Abicishije kurubuga rwa Instagram yanditse agira ati ” Bavandimwe nakiriye ubutumwa bwanyu, mwakoze cyane kuntumira gusa mutwihanganire ntitwabasha kwitabira ibi bitaramo kubera gahunda zo kumurika ikinyobwa cya Mo Faya mu bihugu bitandukanye, Gusa ntitwabatererana twiteguye kubafasha muri ibi bitaramo byanyu (abwira Wasafi Festival) biciye muri iki  kinyobwa turi kumurika.”

Ali Kiba akomeza avuga ko “Mu rwego rwo kuzamura iterambere rya Tanzania n’umuziki wacu kampani ya Rock Star (kampani Ali Kiba akoreramo) biteguye gukorana namwe turebe ko twakora ikindi kintu kigari”.

Iri serukiramuco rizaba ku wa 24 Ugushyingo, 31 Ugushyingo na taliki ya 03 Ukuboza yo ikabera i Mologoro hanyuma ikazakomereza no mu gihugu cya Kenya ku italiki ya 26 na 31 Ukuboza uyu mwaka.

Diamond na Ali Kiba basanzwe bavugwaho kutavuga rumwe ibintu byamaze igihe kinini kugeza naho umwe yiyita Umwami(Ali Kiba) undi akiyita Intare (Diamond) mu rwego rwo kwerekana ko umwe ari hejuru yundi. Gusa kuri ubu aba bahanzi bashobora kuba bagiye guhuza bakunga ubumwe nubwo AliKiba atabashije kwitabira ibi bitaramo.

Diamond Platnumz mu kiganiro n’itangazamakuru amurika iri serukiramuco “Wasafi Festival”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger