AmakuruPolitiki

MUSANZE:Abikorera bashimiwe ubudasa bwabo mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bazira uko bavutse by’umwihariko abikoreraga kubera guhezwa mu mirimo ya Leta.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo, kunamira no gushyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isaga magana inani (800 )y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Musanze, ahazwi nk’ahahoze urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri( Cour d’Appel de Ruhengeri).

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese nk’inshingano cyane ko ngo yanasigiye benshi ibikomere.

Yagize ati” Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni Inshingano za buri wese kuko yakomerekeje benshi ku mubiri no ku mutima ndetse inasiga mu gihugu imfubyi, inshike n’abapfakazi, niyo mpamvu dushimira abikorera uburyo bitabira gahunda yo kwibuka buri mwaka bafite n’umutima wo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babubakira inzu zo kubamo, aho muri uyu mwaka bakoresheje ingengo y’imari isaga miliyoni magana abiri(200.000.000frw).”

Meya Nsengimana yakomeje asaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, barwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994.

Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Kubwumukiza Seth yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati” Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda, babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.”

Kubwumukiza yakomeje avuga ko kwibagirwa ari bibi cyane kandi ko nk’abanyarwanda tugomba kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo tukamenya ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka ahubwo ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati:” Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ntabwo ari impanuka ahubwo ni igikorwa kibi cyateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa na Leta mbi nk’uko bigaragara mu bwirwaruhame ya Perezida Kayibanda Grégoire ndetse n’uwamusimbiye ariwe Juvénal Habyarimana bifatanije na bamwe mu bikoreraga barimo Kabuga Félicien na bagenzi be bageraga kuri 50 bashinze Radio Televiziyo RTLM yabaye ijwi rya sekibi ryo kwica abatutsi, hakanakoreshwa imipanga amatoni n’amatoni yaguzwe na Kabuga Félicien ku kayabo ka miliyoni 59(59.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda y’cyo gihe.”

Kubwumukiza yasoje avuga ko inkotanyi ari ubuzima aho yagize ati:” Inkotanyi ni ubuzima kuko iyo zitaboneka, nta buzima buba buriho, ari nayo mpamvu nsaba buri wese kuvugisha ukuri ku byo azi, bityo akabibwira n’abana be kuko nirwo ruhare rukenewe mu kwiyubakira igihugu cyane cyane urubyiruko rushingira ku butwari bw’inkotanyi, rukamenya amateka ndetse runyomoza ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Mu buhamya bwatanzwe na Umutesi Vestine, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.

Yagize ati” Twarahizwe, turakubitwa ndetse turara mu rufunzo, nyuma twaje gukusanyirizwa mu Kiliziya cya Nyamata, cyuzuye abandi baguma hanze aba ari nabo baheraho mu kwica nyuma baza no mu Kiliziya, interahamwe zifite ntampongano y’umwanzi n’amahiri akwikiyemo imisumari. Aha haguye benshi barimo n’abo mu muryango wanjye ariko Papa Rutaganda we, yiciwe mu rugo iwacu bamutara mu rwina rw’ibitoki. Ku bwa Nyagasani, naje kuhava aho mu Kiliziya ariko sinabonye amahoro kuko aho nanyuraga hose barampigaga ariko ya Mana irakomeza irandinda kugeza ubwo inkotanyi zaturokoraga.”

Umutesi yakomeje ashimira izari ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga, anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati:”Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi. Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho kandi nariyubatse.”

Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, NDIZIHIWE Blaise yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati” Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko bavutse.”

NDIZIHIWE yakomeje avuga ko kwibuka uyu munsi ku bikorera bo mu karere ka Musanze ari igikorwa cyiza kuko ngo abishwe bagiye batarwaye ari nayo mpamvu tugomba kubunamira, tubasubiza agaciro bambuwe ariko kandi twamagana abahakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayipfobya.

Yagize at:” Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni ugutoneka abayirokotse ahubwo kwibuka biduha umukoro wo kubarwanya, hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.Ahubwo uyu, ukatubera n’umwanya wo gushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorerwaga abatutsi. Aha twashimira cyane n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze uburyo rutera inkunga abarokotse kuko bibakomeza ndetse bikababera n’uburyo bwo kwiyubaka mu rugendo rw’ubudaheranwa.”

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze HABIYAMBERE John yaavuze ko nk’abikorera bakora ishoramari rishingiye ku bumwe n’amahoro, kubaka ubukungu budaheza kandi bufite ireme mu bumwe n’ubudaheranwa hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’umujyi wa Kigali waje ahagarariye umuyobozi Mukuru ku rwego rw’igihugu, Rugera Jeanette yihanganishije imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo agaya abayigizemo uruhare bose.

Yagize ati:” Jenoside ni ingaruka y’ubuyobozi bubi bwamaze igihe kirekire bubiba urwango n’ivangura mu banyarwanda kuva igihe cy’ubukoloni kugeza Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’inkotanyi. Ari nayo mpamvu tugaya abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi no gutanga inkunga zitandukanye kandi zagize uruhare mu kuyongerera ubukana, ikibasira cyane abikorera kuko abenshi bari abatutsi bakoraga uko bashoboye ngo biteze imbere cyangwa se bibesheho kubera urwango bari bafitiwe mu gihugu kuko nta kazi bashoboraga kubona mu nzego z’abakozi ba Leta.”

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko abikoreraga.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye kandi abagize urugaga rw’ abikorera mu karere ka Musanze bateguye iki gikorwa cyiza cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, bishwe bazira uko bavutse.

Yagize ati:”Turashimira abikorera bo mu karere ka Musanze uburyo buri mwaka mutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi uyu ukatubera n’umwanya wo gukura amasomo mu mateka y’ubuyobozi bubi kuko iyo bitaba iby’ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe abatutsi ntiyari kiba. Niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bwiza dufite kuko nibwo nkingi ya byose kuko ubu dufite icyizere ko ibyabaye bitazongera ukundi n’ikimenyimenyi nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara cyane mu ntara y’Amajyaruguru.”

Muri iki gikorwa kandi, abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze bahaye urupapuro mvunjafaranga(Chèque)rwa miliyoni mirongo ine (40.000.000 frw) zizifashishwa mu gusana no kubaka inzu 80 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zabaruwe mu karere ka Musanze.

Meya Nsengimana Claudien
Umutangbuhamya Umutesi Vestine
Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Mme Rugera Jeanette
HABIYAMBERE John umuyobozi wa PSF mu karere ka Musanze

Yanditswe na SETORA Janvier.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger