AmakuruPolitiki

Umuhungu Maj.Gen. Fred Gisa Rwigema yagaragaye i Kigali yagiye kureba umukino wa Basketball(Amafoto)

Umuhungu wa nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema, imwe mu Ntwari z’u Rwanda, yagaragaye muri Zaria Court yaje kureba umukino wa Basketball mu irushanwa ryo kuzirikana uwari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu uherutse kwitaba Imana azize impanuka.

Eric Gisa Rwigema, akaba ari n’imfura ya Rwigema, ntakunze kugaragara mu ruhame mu Rwanda, dore ko atakunze no kuhaba, aho yakunze kuba mu mahanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2026 ubwo hakinwaga imikino yo kuzirikana Kenrik Kabano na Rosine Kabano yaberaga muri Zaria Court, uyu muhungu wa Maj Rwigema, ni umwe mu barebye uyu mukino.

Umunyamamuru wa RADIOTV10 dukesha aya makuru, yagize ati “Eric GISA RWIGEMA, Umuhungu wa Late Maj. Gen. FRED GISA RWIGEMA (Intwari y’u Rwanda), ari mu bitabiriye irushanwa rya Basketball ryo kwibuka KENRIK KABANO na ROSINE KABANO ryabereye muri Zaria Court kuri uyu wa Gatanu.”

Eric Gisa Rwigema kuri uyu wa Gatanu muri Zaria Court
Kenrik Kabano wibukwaga muri iri rushanwa, yari Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abato ya Basketball, mu muri Mata uyu mwaka yakoze impanuka ari kumwe n’umubyeyi we (Rosine Kabano) muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America, iyi mpanuka yatwaye ubuzima bwabo bombi.

Eric Gisa Rwigema ni imfura y’Intwari Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba rwo Kwibohora rugitangira, aza kwicwa rugitangira, aho yaje gusimburwa na Paul Kagame waruyoboye kuva icyo gihe kugeza rurangiye.

Maj Gen Gisa Rwigema yasize abana babiri, ari bo, iyi mfura ye Eric Gisa Rwigema na mushiki we Teta Gisa Rwigema ubu ufite inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aho ari Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iyi Minisiteri.

Perezida Paul Kagame wari inshuti y’inkoramutima ya Rwigema kuva mu buto bwabo, mu kwezi k’Ugushyingo 2011 ubwo yitabiraga ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema yavuze ko yifuza kubona musaza we na we ari mu Rwanda akumva umusaruro wavuye mu byo umubyeyi we yarwaniye akanabyitangira.

Icyo gihe Perezida Kagame wahaye ubutumwa Teta agomba gushyigikirza musaza we utarakundaga kuza mu Rwanda, yagize ati “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette [umugore wa Rwigema] ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano, akwiye kuba ari mu Gihugu, Igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”

Icyo gihe kandi Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yari afite amakuru ko Eric Gisa Rwigema ajya aza mu Bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda ariko ntagere mu Gihugu cyibarutse umubyeyi we, kandi bitari bikwiye.

Yagize ati “kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu muhungu wa Rwigema agomba kugira uburenganzira ku Gihugu umubyeyi we yaharaniye ko kigira amahoro, ubu kikaba kiyafite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger