AmakuruImikino

Musanze FC yabonye abatoza bashya

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yarangije kubona abatoza bashya bayobowe na Habimana Sosthene Lumumba yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2 ari umutoza mukuru w’ iyi Kipe yo mu Karere ka Musanze.

Yatangaje kandi ko yasinyishije Imurora Japhet nk’ Umutoza Wungirije imukuye ku mwanya wa Team Manager na Harerimana Gilbert wagizwe Umutoza w’ abazamu. Yatangaje kandi abandi bazayifasha muri management yayo muri uyu mwaka w’ imikino w’ 2023-2024.

Ntari Eric yagizwe umuganga w’ Ikipe, Mugunga Dan agirwa ugorora imitsi y’ abakinnyi mu gihe Habiyambere Jean na Sembagare Muhoza Ally bagizwe abashinzwe ibikoresho by’ ikipe naho Younous Ingwey agirwa ushinzwe itangazamakuru.

Habimana Sosthene Lumumba umutoza Mukuru wa Musanze FC

Imurora Japhet Umutoza Wungirije

Ntwari Eric Umuganga wa Musanze FC

Harerimana Gilbert Umutoza w’ abazamu ba Musanze Fc

Sembagare Muhoza Ally ushinzwe ibikoresho bya Musanze FC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger