AmakuruPolitiki

Musanze: Abatari bake bishyurirwaga Mituelle de sante bagabiwe intama zitezweho kubacutsa bakigira

Umuryango SACOLA ushinzwe kubungabunga pariki y’ibirunga no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bayituriye, ufatanyije n’Akarere ka Musanze wagabiye imiryango irenga 200 intama yishwe “Intama ya Mituelle” yitezweho gucutsa abari basanzwe bayitangirwa kugira ngo nabo buri uko umwaka utashye bazajye bayitangira.

Byakozwe kuwa 13 Nyakanga 2023, mu murenge wa Kinigi, aho imiryango yatoranyinwe yo muri Kinigi na Nyange yagabiwe izi ntama, kugira ngo zibashe kunoza gahunda yo kwigira no kwikura mu bukene.

Nyirabaziyaka Belancilla uri mu bagabiwe iri tungo rigufi yagaragaje ko anajejwe no kuba agiye kuba umworozi nka bandi avuga ko yiteguye kuryorora rikororoka Kandi buri mwaka akaba intangarugero mu gutangira Mituelle ku gihe.

Ati’:” Ndishimye cyane kuba SACOLA ikomeje kuduteza imbere natwe turi maso ku kuba tutabatenguha, badukorera ibikorwa byinshi bidukura mu bukene none uyu munsi batugabiye intama turishimye cyane, ndi umuhinzi nzajya mbona ifumbire rihagije, intama ni itungo ribyara byibuze Kabiri mu mwaka, imwe muri zo niya Mituelle Indi ngomba kuzajya nayo ndayorora zikororoka Kugeza ngize umukumbi wazo, ku buryo mbese nanjye nzoroza abandi tugakomeza kuzamurana”.

Abahawe izi ntama bavuga ko biteguye kuzoroza bagenzi babo nabo bari mu bukene kugira ngo barusheho kunoza umugambi wa SACOLA n’uwa Leta y’u Rwanda wo kugira umuturage ufite icyerekezo kizima.

Nzandiko Silas Yagize ati'” Mpawe iyi ntama kugira ngo nigobotore ingoyi y’ubukene nasaga naho ndiho, badufashije kenshi badutangira Mituelle buri mwaka ariko ubu twizeye ko natwe tuzajya tubyikorera tubikesha ubworozi bwacu, tuzajya tugabirana umwe k’uwundi ku buryo ubworozi buzadukwirakwiramo tugahesha ishema abatworoje”.

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Celestin avuga ko bahisemo gutanga intama kuko ari itungo ryororoka vuba Kandi ko ibikorwa nk’ibi byo kuzamura abaturiye pariki y’ibirunga bizakomeza gukorwa.

Ati’:” Kuzamura imibereho y’abaturiye pariki y’ibirunga ni intego twihaye, dukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira imiryango itishoboye, kuyitangira Mituelle, kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuboroza inkoko muri gahunda yo kunoza imirire myiza no kurwanya igwingira gutyo gutyo….kuri iyi nshuro dutanze intama kuko ari itungo rijyanye n’ikirere cya hano Kandi ryororoka vuba, umuturage wishyurirwaga Mituelle bizajya bimworohera kuyibona buri mwaka ayikuye ku musaruro w’ubworozi bwe ndetse abashe no kubona itungo asigarana mu rugo, ifumbire Kandi twizeye ko bizagira ingaruka nziza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier ahamya ko Intama ya Mituelle igiye gucutsa imwe mu miryango yishyurirwaga,inongere ubunararibonye bw’umuturage mu kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu no guharanira kwigira yirinda gutega amaboko.

Ati’:” Kuri uyu munsi umuryango SACOLA wahaye imiryango 200 intama 200, ni igikorwa cyo gufasha umuturage kubasha kwifasha, abazihawe ni abari basanzwe bafashwa na Leta, muri iyi gahunda yo kuba hari abaturage bacutswa mu gufasha, hatekerejwe abaturage bafashwa nabo ubwabo hagasinywa amasezerano y’uko nabo bagiye kubaho bigira bakikura mu bukene, muri ubwo buryo rero umuryango SACOLA n’abandi bafatanyabikorwa turi gufatanyiriza hamwe uko ibi byakemuka uwafashwaga umwaka utaha nawe akaba ashobora kuzaba yishoboye niyo mpamvu abishyurirwaga Mituelle bahawe intama kugira ngo bazorore mu rwego rwo gushyira iyi gahunda mu bikorwa”.

Nk’uko uyu muyobozi yabikomojeho yavuze ko imwe mu miryango yabarizwaga mu cyiciro cya I nicya II yafashwaga na Leta ubu imaze gucuka aho byitezwe ko abagera ku bihumbi (15,000), bishyurirwaga Mituelle harasigaramo ibihumbi (2,800).

Umuryango SACOLA umaze gukora ibikorwa bitandukanye, wubatse imidugudu Ibiri irimo uwa Nyange n’uwa Kinigi bita SACOLA Village, wubakiye abaturage batishohiye inzu zirenga 80, inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi zirenga 50, inzu z’abasangwabutaka zirenga 40, Inka zirenga 350 ku miryango itandukanye, hatanzwe intama 200 ziyongera ku zindi zari zaratanzwe zirenga 80 n’inkoko zirenga ibihumbi icumi.

Abahawe Intama ya Mituelle bameza ko izatuma biteza imbere kandi bakikemurira ibibazo bafashwagamo na Leta
Hatanzwe intama 200 aho buri muturage yagiye ahabwa itungo rimwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger