AmakuruImikino

Mukuru wa Messi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice

Mathias Messi, mukuru wa Lionel Messi ukinira FC Barcelona yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri n’igice, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo btemewe n’amategeko.

Cyakoze cyo uyu mugabo ntabwo azamara iyi myaka muri gereza kuko yategetswe gukora imirimo nsimburagifungo.

Ikinyamakuru La Capital cy’i Lozario muri Argentina ari na ho aba, cyavuze ko icyemezo cyo kumukatira cyafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe.

Umwaka ushize ni bwo mukuru wa Messi yafatanwe imbunda ubwo inzego z’umutekano zayisangaga mu bwato bwe bwari mu ruzi rwa Parana. Yahise atabwa muri yombi, gusa nyuma aza kurekurwa.

Uhereye ibumoso: George Messi, se wa Messi, Lionel Messi na Matias Messi.
Matias uri ibumoso, mukuru wa Lionel Messi.
Lionel Messi ari kumwe na mukuru we Matias.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger