AmakuruImikino

Mashami Vincent yemejwe nk’umutoza mushya w’Amavubi

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryemeje Vincent Mashami wari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, nk’umutoza mukuru w’Amavubi.

Mashami wanyuze mu makipe ya APR FC na Bugesera yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.

Ni nyuma y’igihe kirekire FERWAFA ishaka uwasimbura Umudage Antoine Hey watandukanye n’iyi kipe muri Gashyantare uyu mwaka, mbere yo kwerekeza muri Myamar.

Mashami wari umwungiriza w’uyu Mudage ubwo Amavubi yari mu mikino ya CHAN yaberaga muri Maroc, araza kwerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe Amavubi yari amaze amezi 7 nta mukino n’umwe mpuzamahanga akina, uyu mugabo agomba gutangirana umukoro ukomeye wo gushaka ikipe igomba gucakirana na Côte d’Ivoire, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha wa 2019.

Nyuma yo gutungurwa rugatsindirwa muri Cenre Afrique, u Rwanda ni rwo rwa nyuma muri iri tsinda H, mu gihe Cote d’Ivoire na yo yatakaje umukino wayo wa mbere itsindwa 3-2 na Guinee Conakry.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger