AmakuruImikino

Mukura VS yahaye abakinnyi bayo ibyo yabagombaga byose mbere yo kwakira Rayon Sports

Ikipe ya Mukura VS yamaze kwishyura abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara yari ibafitiye, mbere yo kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Aya makipe yombi(Mukura na Rayon Sports) aresuranira kuri Stade ya Huye guhera saa cyenda n’igice z’uyu wa gatanu.

Ibirarane ikipe ya Mukura yari ibereyemo abakinnyi bayo ni iby’amezi ane. Iki kibazo cy’imishahara cyatangiye kugonga iyi kipe y’i Butare ubwo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, gusa abakinnyi bayo ntibigeze bayitenguha kuko bakomeje kwitwara neza mu mikino yose bakinnye.

Bisobanuye ko uyu munsi baza gukina na Rayon Sports bafite akanyamuneza.

Mukura Victory Sports na Rayon Sports zirahura zikurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda. Rayon Sports ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 34, mu gihe Mukura iyiri imbere n’amanota 37.

Gutsinda kwa Mukura birayifasha kuguma ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 40, mu gihe Rayon Sports niramuka itsinze irahita igira amanota 37 iza kuba inganya na Mukura y’umutoza Haringingo Francis.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye Mukura yegukanye amanota atatu, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger