AmakuruImyidagaduro

Akayabo k’amafaranga yagendeye mu birori byo kwitegura imfura ya Meghan Markle n’igikomangoma Harry

Mu birori by’akataraboneka  Meghan Markle yitabiriye kuwa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare 2019, byo kwitegura umwana w’imfura agiye kubyarana n’igikomangoma Henry Harry,hakoreshwejwe asaga miliyoni 292 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mugihe aba bombi bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe.

Meghan Markle w’imyaka 37 yageze i New York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagiyeyo ku butumire bw’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya Baby Shower byayobowe na Amal Clooney[w’imyaka 41] na Serena Williams wa 37.

Mail Online yatangaje ko, Meghan yagiye i New York muri baby shower nyuma y’ibindi birori byari byitabiriwe na Gayle King na Jessica Mulroney. Yagiye mu ndege ye bwite ya Gulfstream G450 yishyuwe amadolari 250,000[asaga miliyoni 245Frw].

Muri Kanama 2018, Meghan nabwo yagiye muri Canada i Toronto mu ndege ya Air Canada agiye gusura inshuti ye magara Jessica Mulroney.

Ibirori bya Baby Shower byo kwitegura umwana wa Meghan byabereye mu cyumba cyakodeshejwe amadolari asaga 75,000 muri The Mark.

Ni ukuvuga ko mu ngendo gusa n’icyumba cyabereyemo ibirori hatwaye ibihumbi 325000 by’Amadolari angana na Miliyoni 292,464,250 z’Amafaranga y’u Rwanda udashyizemo impano zatanzwe,ibyo kurya no kunywa.

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital.

Meghan n’umugabo we bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Imodoka zafashije Meghan gutwara ibintu
Meghan yavuze ko yumva umwana ameze neza mu nda

Indege Meghan yagiyemo wenyine
Twitter
WhatsApp
FbMessenger