AmakuruImikino

Mukura VS ikuye inota muri Afurika y’Epfo

Mukura VS yatangiye urugendo rwayo rwa CAF Confederations Cup isura Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka 17 idasohoka, ivanyeyo inota rimwe.

Umukino wahuje Free State Stars na Mukura VS watangiye saa cyenda, urangira ari 1-1. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri gitangiye Free State Stars yokeje igitutu imbere y’izamu rya Mukura VS ariko ba myugariro bakomeza kwitwara neza.

Ku munota wa 70 w’umukino, Free State Stars yabonaga amahirwe menshi cyane yo kubona igitego ariko ntibayabyaza umusaruro.

Umutoza wa Mukura Haringingo Francis yari yajyanye muri Afurika y’Epfo intego yo kutinjizwa igitego byamukundira we akakibona kuko igitego cyo hanze gifasha.

Mukura yakomeje kurinda izamu ryayo kugeza ku munota wa nyuma n’ubwo bitari biyoroheye na gato.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger