Amakuru ashushyePolitiki

Umunyamakuru wa hano mu Rwanda yafatanwe ibiturika

Phocas Ndayizera, umunyamakuru wa BBC, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gufatanwa ibiturika yari gukoresha ahungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ndayizera usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku Kimihururan aho RIB ikorera.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizera yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika.

We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batabwa muri yombi.

Ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba, Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger