Amakuru ashushye

Miss w’Ubufaransa azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka mu gutora Miss Rwanda 2018

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yemeje ko azaza mu Rwanda mu gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Iki ni igikorwa kizaba kuya  24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center, uyu akaba asanzwe ari umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse akaba yarananditse amateka akaba umunya-Afurika wa mbere wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000,

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri Twitter amashusho y’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bari mu mwiherero, aba bakobwa basaga nabaha ikaze Sonia ubwo baririmbiraga Sonia Rolland bamwifuriza isabukuru nziza kandi bafite amatsiko menshi yo kumubona ku munsi wa nyuma w’iri irushanwa rigeze ahakomeye.

Sonia Rolland nawe yahise abasubiza abashimira kandi ko nawe afite amatsiko menshi y’umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2018.

Sonia Rolland azaba ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka  kuri uwo munsi, akaba atari ubwa mbere kuko no muri 2009 ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda  nabwo yari ahari.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze ahakomeye, ubu abakobwa 20 bazatorwamo umwe uzaba Nyampinga w’u rwanda ndetse n’ibisonga bizamugaragira, bari mu mwiherero i Nyamata, aba bakobwa bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye ndetse bakaba banigirayo byinshi biranga umuco w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu byo bari gukora bari gucishamo bakanakora imyitozo ngorora mubiri ndetse bakanajya kureba umupira w’amaguru dore ko k’umukino wa Rayon Sports na LLB ndetse no kuwa APR FC bari bahari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger