Imikino

Dore imihanda igiye gufungwa kubera Shampiyona ya Afurika mu magare

Guhera tariki ya 14 kugera kuri 18 Gashyantare 2018 mu gihe shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izaba itangiye, imwe mu mihanda izakoreshwa harimo uwa Nyamata -Kigali n’indi yo mu Karere ka Gasabo izafungwa.

Kubera iyi mikino igomba gutangira tariki ya 14 kugera ku ya 18 Gashyantare 2018, Ferwacy yatangaje ko ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki 14 na 15 Gashyantare hazafungwa umuhanda wa Nyanza (Kicukiro)- Nyamata (Golden Tulip Hotel) kuva saa moya n’igice za mu gitondo kugera saa saba n’igice.

Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 17 na 18 Gashyantare 2018 kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa munani, hazafungwa umuhanda umuhanda uva kuri Stade Amahoro (mu migina)- Controle technique- Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.

Ibihugu birimo Nigeria, Swaziland, Ibirwa bya Seychelles, Eritrea, Namibia, Djibouti, Ibirwa bya Maurice, Benin, Kenya,  Ghana,Algerie, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Zambia, Sudani, Uganda, DRC, Maroc, Burkina Faso, Misiri n’u Burundi nibyo bizakirwa n’U Rwanda muri iyi mikino yo gusiganwa ku magare.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger