AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda 2019: Itora ryo kuri internet ryafunzwe Mwisezena ayoboye

Mwiseneza Josianne ayoboye abandi bakobwa bose bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 mu matora amaze iminsi akorwa hifashishijwe internet ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.

Abategura irushanwa bashyize amafoto y’abakobwa 37 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kuri Facebook na Instagram ubundi abatora bagakanda ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa bashaka guha amahirwe, umukobwa ugize Like nyinshi ahita abona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma.

Gutora byarangiye kuri uyu wa Gatanu saa Tanu.

Mwiseneza wanikiye bagenzi be, yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo n’amaguru, akanagerayo yasitaye.

Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka, akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abana bo mu bakire.

Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi.

Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Mwiseneza ari we uri imbere y’abandi, afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi 8.

Mu bakobwa bamukurikiye Mutoni Deborah yamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere.

Abategura Miss Rwanda batangaje ko igikorwa gikurikiyeho ari icyo kubarura amajwi buri wese yagize ubundi abatsinze bazatangarizwe mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, ni mu mujyi wa Kigali.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000frw).

Abakobwa 20 bahize abandi bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata bazavamo hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 agahita asimbura Iradukunda Lilianne ufite irya 2018.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga 500,000Frw.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger