AmakuruImyidagaduro

Gutora muri Miss Rwanda 2019 byarangiye

Igikorwa cyo gutora abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda cyashyizweho akadomo kuri uyu wa Gatanu sa tanu.

Iki gikorwa cyari kimaze hafi icyumweru cyose, uwashakaga gutora yajyaga ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda agakanda ‘Like’ ku ifoto y’umukobwa yashakaga guha amahirwe.

Igikorwa gikurikiyeho ni icyo kubarura amajwi buri wese yagize ubundi abatsinze bazatangarizwe mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, ni mu mujyi wa Kigali.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000frw).

Abakobwa 20 bahize abandi bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata bazavamo hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 agahita asimbura Iradukunda Lilianne ufite irya 2018.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga 500,000Frw.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger