AmakuruImyidagaduro

Miss Naomie Ishimwe yavuze icyatumye yiyambaza RIB n’Urwego rw’Umuvunyi

Ku wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021, ku rubuga rwa Twitter abantu bacitse ururondogoro nyuma y’uko Miss Nishimwe Naomie yandikiye RIB n’Urwego rw’Umuvunyi abasaba kureba ubutumwa yabandikiye.

Miss Nishimwe Naomie ni umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, akaba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ko hari umwe mu bamukurikira yageragezaga gukorera ubuvugizi.

Miss Naomie yavuze ko hari umwana w’umukobwa yakoreraga ubuvugizi.

Ati “Ni umukobwa wanyiyambaje, afite ikibazo gikeneye ubuvugizi, rero niyo mpamvu nabigenje kuriya buri rwego naruhaye amakuru kandi natangiye kumenya ko bari gukurikirana ikibazo cye.”

Naomie yavuze ko nta kibazo cyihariye yahuye na cyo ahubwo ko bwari ubuvugizi yakoreraga uwamwiyambaje.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gukoresha ubu buryo kuko yabonaga kujya ku cyicaro cya buri rwego yari akeneye biri bumutinze cyane ko atari ari hafi.

Ku mbugankoranya abantu batandukanye barimo Miss Mutesi Jolly nyuma yo kubona buriya butumwa bwa Naomie bifuje kumenya icyabaye kuri  uyu mukobwa.

Miss Naomie Ishimwe yavuze ko icyatumye yiyambaza RIB n’Urwego rw’Umuvunyi hari ubuvugizi yashakaga gukorera umwari wamwiyambaje

Twitter
WhatsApp
FbMessenger