AmakuruImikino

Bugesera FC yisasiye Police FC, ikomeza gutanga amasomo mu mikino ya gicuti

Ikipe ya Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Police FC ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Nyamata.

Igitego cyo ku munota wa 15 w’umukino cya Saddick Souley wahoze akinira ikipe ya Espoir FC n’icyo ku wa 62 cy’umunya-Nigeria Chukuma Odili, byari bihagije kugira ngo Bugesera FC ikure intsinzi kuri Police FC.

Wari umukino wa kane wa gicuti wikurikiranya iyi kipe yari itsinze, ndetse nta mukino n’umwe yigeze yinjizwamo igitego na kimwe.

Police FC yiyongereye ku makipe arimo Mukura VS Bugesera yatsinze igitego 1-0, Gasogi United yatsinze 1-0 na Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-0.

Abakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda bagendeye kuri uyu musaruro, bahamya ko Bugesera ari imwe mu makipe ashobora kuzatanga akazi gakomeye mu gihe yakomeza kugendera mu mujyo irimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger