AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane yerekeje i Washington mu birori yatumiwemo we na Kate Bashabe

Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka mu ijoro ryakeye yerekeje i Washington mu iserukiramuco ryateguwe n’ihuriro ry’’Abagande,’ Ugandans in North America Association (UNAA)’ rizaba kuva kuwa 31 Kanama kugera kuwa 03 Nzeli 2018.

Iri serukiramuco ryatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe akaba azana murika imyenda ye muri iri serukiramuco “Uganda Festival” rizabera i Washington DC ahitwa Gaylord Harbor Resort.

Miss Iradukunda Liliane ubwo yari ku kibuga cy’indege i Kanombe  yavuze ko azasangiza abanyamahanga ibyiza bihishe mu muco w’igihugu no kubereka urwego ubukerarugendo bugezeho mu Rwanda.

Iri serukiramuco nanone ryatumiwemo n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo; Geosteady, Lydia Jasmine, Fille Mutoni, David Lutalo, Isaiah Katumwa, Chris Evan, Ang3lina ndetse na Moses Matovu.

RudeBoy wahoze  mu istinda rya PSquare ritarasenyuka nawe azitabira iriserukiramuco. Miss Iradukunda Liliane wari uherekejwe n’umuryango we azagaruka mu Rwanda tariki ya 26 Nzeri 2018.  Aho azahita atangira kwitegura  irushanwa rya Miss World 2018, rizamuhuza n’abandi bakobwa barenga ijana bazabaturutse hirya no hino ku Isi.

Miss Iradukunda Liliane ubwo yari ari ku kibuga cy’indege i Kanombe 

Umunyamideli Kate Bashabe nawe yatumiwe muri iri serukiramuco

Twitter
WhatsApp
FbMessenger