AmakuruImikino

CAF Conf. Cup: Rayon Sports igomba kwerekeza hagati yo muri Nigeria na Maroc

Nyuma yo gutsinda Young Africans ikagera muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Total CAF Confederations Cup, ikipe ya Rayon Sports igomba gutombora imwe mu makipe 2 yo muri Maroc cyangwa igahura na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Ni nyuma y’imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup yasojwe ku munsi w’ejo igasiga hamenyekanye amakipe 8 agomba gukina 1/4 cy’irangiza.

Mu busanzwe itegeko rigenga tombola ya 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup rivuga ko amakipe yabaye aya mbere mu matsinda agomba gutomborana n’ayabaye aya kabiri, gusa ntihagire ikipe itomborana n’iyo byari kumwe.

Ibi bivuze ko Rayon Sports itagomba gutombora USM Alger bari basangiye itsinda, kandi ntitomborane n’amakipe ya AS Vita Club yo muri RDC, Cara Brazaville yo muri Congo Brazza na El Masry yo mu misiri kuko aya makipe yose yarangije ku mwanya wa kabiri mu matsinda yarimo, ari na wo mwanya Rayon Sports yarangijeho mu itsinda D.

Ibi bivuze ko Rayon Sports igomba guhura n’amakipe yarangije ayoboye amatsinda yarimo, aya akaba ari Renaissance Sportive de Belkane yo muri Maroc yarangije ku mwanya wa mbere mu tsinda B, Raja Casablanca yo muri Maroc yarangije iyoboye itsinda A cyo kimwe na Enyimba yo muri Nigeria yarangije ku mwanya wa mberemu tsinda C.

Tombola ya 1/4 cy’irangiza iteganyijwe ku wa 03 Nzeri, imikino ibanza itangire hagati ya tariki ya 14 n’iya 16, mu gihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki ya 21 n’iya 23 Nzeri 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger