AmakuruImyidagaduro

MISS CURVY UGANDA2019: Uwegukanye ikamba ry’umugore ufite ikibuno kinini giteye neza yamaze kumenyekana (+Amafoto)

Mu minsi yashije mu gihugu cya Uganda hari irushanwa ryavugishije benshi ryo gushakisha umukobwa ufite ikibuno kinini giteye  neza kurusha abandi, kuri ubu iri rushanwa ryamaze kwegukanwa na Nansasi Belindah.

Aya marushanwa yavugishije abatari bake, mu bayitabiriye harimo n’umunyarwandakazi witwa Clarisse Munezero. Gutoranya umukobwa uhiga abandi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Mata 2019.

Umukobwa witwa Nansasi Belindah w’imyaka 25 y’amavuko niwe wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi ikibuno kini muri Uganda ku kiswe Miss Curvy Uganda. Igisonga cya Mbere cyabaye uwitwa Praise Nansamba, Igisonga cya Kabiri kiba Mariam Namukasa.

Nansasi Belindah yahembwe ibihembo birimo imodoka nshya ya Jeep Cherokee ndetse akazajya gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Victoria University nta kiguzi asabwe [Full Scholarship].

Aya marushanwa abaye nyuma y’uko Leta ya Uganda  ibinyujije muri Minisiteri y’Ubukerarugendo yasanze gukoresha abagore bafite ibibuno binini ari uburyo bwiza kandi bwizewe buzakurura ba mukerarugendo benshi, bukaninjiza amadevize.

Usibye ikamba Nansasi Belindah yanahembwe ibihembo birimo imodoka nshya ya Jeep Cherokee

Nansasi Belindah azakomeza amasomo ye muri kaminuza ya Victoria University nta kiguzi asabwe [Full Scholarship].
Munezero Clarisse umunyarwanda witabiriye iri rushanwa yatashye nta gihembo na kimwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger