AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Donald Trump afite gahunda yo gukura USA mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’Intwaro

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko yiteguye gukura iki gihugu mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’intwaro (Arms Trade Treaty) ahuriwemo n’ibihugu bikomeeye 130.

Aya masezeramo yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013, ahyizweho umukono n’uwo yasimbuye ku butegetsi Barack Obama wayemeje agamije gushyira gahunda mu bucuruzi bw’intwaro hagati y’ibihugu.

Ishyirahamwe ry’Amerika rijyanye no gutunga intwaro rivuga ko ayo masezerano ari ukugenzura gutunga imbunda ku Isi, kandi ko abangamiye uburenganzira bwo gutunga imbunda bukubiye mu itegekonshinga ya Amerika.

Ubwo yavugiraga mu nama ngarukamwaka y’iri shyirahamwe yaberaga i Indianapolis ejo ku wa gatanu, Bwana Trump yavuze ko azasaba sena y’Amerika kutemeza ayo masezerano.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigurisha intwaro nyinshi mu mahanga. Ikigero cy’intwaro igurisha mu mahanga kirutaho 58 ku ijana (58%) icy’intwaro zigurishwa n’Uburusiya buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugurisha intwaro nyinshi.

Trump yagejeje ijambo ku bantu ibihumbi bari bitabiriye iyi nama

Trump yagize ati: “Turibuze gukuraho umukono wacu”. Yongeyeho ko umuryango w’abibumbye, ONU, vuba aha uzamenyeshwa ko Amerika yikuye muri ayo masezerano.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House nyuma y’ijambo rye, rivuga ko aya “masezerano ananirwa gucyemura by’ukuri guhererekanya intwaro bitagize icyo byitayeho” kuko ibindi bihugu biri mu bya mbere mu gucuruza intwaro ku isi – birimo Uburusiya n’Ubushinwa – bitayashyizeho umukono.

Abategetsi ba ONU babwiye Reuters ko mbere ONU itari izi ko Bwana Trump afite gahunda yo gukura Amerika muri uwo muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bw’intwaro.

Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibyavuzwe na Bwana Trump.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger