AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hakizimana Muhadjiri yafashije APR FC kunyagira Bugesera FC

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri, yegukanye amanota atatu y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 3-0.

Ni umukino APR FC yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports yari yakiriyemo Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0. Cyatsinzwe na rutahizamu Hakizimana Muhadjiri kuri Penaliti, nyuma y’ikosa myugariro Nkusi Prince yari akoreye mu rubuga rw’amahina kuri Nshimiyimana Imran.

Iyi penaliti yo ku munota wa 45 w’umukino ntiyavuzweho rumwe kuko abenshi bashinja Nshimiyimana Imran kubeshya abasifuzi yigusha mu rubuga rw’amahina nyamara nta wari wamukozeho.

Iki gice cyaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego hagati y’amakipe yombi. APR FC yashoboraga kuba yabonye igitego ku munota wa 26 w’umukino, gusa umupira watewe n’umutwe na rutahizamu Danny Usengimana ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ikipe ya Bugesera FC yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yataka cyane, mu rwego rwo gushaka igitego cyo kwishyura. Byatewe ahanini n’imbaraga umutoza Muhire Hassan yari amaze kongera mu kipe ye, nyuma yo kwinjiza mu kibuga Ntijyinama Patrick cyo kimwe na Bienvenu Mugenzi.

Ugusatira kwa Bugesera ntacyo kwigeze kuyimarira kuko ikipe ya APR FC yaje kuyitsinda igitego cya kabiri cyahise kica imibare yayo burundu. Ni gitego cyatsinzwe nanone na Hakizimana Muhadjiri, ku mupira yateye kuri Coup-Franc ubanza gukoma kuri Bienvenu Mugenzi mbere yo kwinjira mu izamu rya Bugesera ryari ririnzwe n’umuzamu Nsabimana Jean de Dieu. Hari ku munota wa 78 w’umukino.

Hakizimana Muhadjiri yongeye guhagurutsa abafana ba APR FC ku munota wa 92 w’umukino, nanone kuri Coup-Franc yateye iruhukira mu izamu rya Bugesera FC.

Gutsinda umukino wa Bugesera FC byafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 57, imbere ya Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 51. Ni mu gihe shampiyona ibura imikino itandatu ngo irangire.

Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 24 ku munsi w’ejo ihurira na AS Muhanga kuri Stade y’i Muhanga.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 24 yabaye kuri uyu wa gatandatu, Marines FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, mu gihe I Rusizi Espoir FC na Sunrise banganyije 1-1.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger