AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mbere yo kwerekeza i Dar es Salaam, Rayon Sports yafashe ifoto y’umwaka

Ikipe ya Rayon Sports yafashe ifoto y’urwibutso iri mu makoti mashya, mu gihe habura amasaha make ngo iyi kipe ihaguruke yerekeza i Dar es Salaam gucakirana n’ikipe ya Yanga Africans.

Rayon Sports izasura Yanga, mu mukino wa kabiri w’itsinda rya kane ugomba kubera muri Tanzania kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe ya rubanda nyamwinshi hano mu Rwanda, muri iki gitondo yakoreye imyitozo ya nyuma mbere yo guhaguruka kuri uyu wa mbere saa tanu z’ijoro yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyi myitozo yabanjirijwe n’igikorwa cyo gufata ifoto y’urwibutso, aho abakinnyi, abayobozi n’abatoza b’iyi kipe bifotoje bose bari mu makoti mashya yo guserukana baherutse kudodesherezwa.

Iyi kipe ntizaba iri kumwe na Faustin Usengimana utemerewe gukina umukino wa Yanga kubera ikibazo cy’amakarita 2 y’umuhondo afite, gusa Kwizera Pierrot utarabanje mu kibuga mu mukino wa Gor Mahia ameze neza, kandi yiteguye gukina uyu mukino nta nkomyi.

Uhereye ibumoso, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Faustin Usengimana na Christ Mbondi bambaye amakoti mashya.
Irambona Gissa Eric na Bimenyimana Caleb bafata agafoto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger