ImyidagaduroUrukundo

Hamisa Mobeto yagarutse ku bukwe bwe na Diamond butegerejwe muri uyu mwaka

Nyuma yuko Zari ateye umugongo Diamond bagatandukana , hahise haduka inkubiri y’inkuru z’urukundo hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto kugeza n’aho muri Tanzaniya bavuze ko Diamond agiye kurushingana ku buryo bweruye none uyu mukobwa yagize icyo abivugaho.

Diamond na Hamisa Mobeto barakundanye kugeza naho babyaranye ariko ubwo uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye hariya muri Tanzaniya yarushinganaga na Zari , ntabwo byigeze bigaragazwa ko uyu musore yaba yarabyaranye na Mobeto, kera kabaye Mobeto yatangiye kuvuga ko yabyaranye na Diamond ariko we akabyamaganira kure kugeza ubwo uyu mugore yashyiriye hanze amafoto yabo baryamanye, icyakora aya mafoto ageze hanze Diamond yahise abyemera.

Ibi ni bimwe mu byatumye tariki ya 14 Gashyantare iba umunsi mubi kuri Diamond Platinumz kuko nibwo Zari yafashe umwanzuro wo kumutera indobo agahitamo gutandukana nawe kubera kumuca inyuma, kuva icyo gihe Mobeto yahise atangira kwiyegereza Diamond kugeza bafashe umwanzuro wo gukorana umunsi ku wundi kuri Televiziyo y’uyu muhanzi.

Diamond akimara gutangaza ko uyu mwaka wa 2018 uzasiga yarabonye undi mugore babana , abantu benshi bahise bavuga ko ari uyu Hamisa Mobeto bitewe n’umubano udasanzwe bafitanye muri iyi minsi, Mu kiganiro Hamisa Mobeto yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwerekana filime nshya ya Aunt Ezekiel, yakomoje ku mubano udasanzwe uvugwa hagati ye na Diamond maze avuga ko ari ubumwe busanzwe.

Yabajijwe niba ari we mugore ugiye kurushingana na Diamond nk’uko bimaze iminsi bivugwa asubiza agira ati “Ntabwo nshaka kugira igisubizo ntanga kuri icyo kibazo.” Abanyamakuru bahatirije bamubaza niba koko agiye kurushingana na Diamond yanga kuvuga ahubwo azunguza umutwe.

Muri Nzeri 2017 nibwo Diamond yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’igihe cyari gishize yaramwihakanye. Uyu munyamideli amaze kubyara abana babiri ku bagabo batandukanye, imfura yayibyaranye na Dj Majay[wakundanye igihe kinini na Lulu] mu gihe umuto aheruka kumubyarana na Diamond Platnumz.

Diamond na Mobeto Hamisa bashobora kurushinga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger