AmakuruPolitiki

Madamu Jeanette Kagame yakiranywe yombi i Bujumbura

Madamu Jeannette Kagame, umugore wa Perezida w’u Rwanda, yageze i Bujumbura kuri uyu wa mbere atumiwe na mugenzi we Angeline Ndayishimiye kwitabira inama ya kane y’Abagore b’abayobozi.

Jeannette Kagame ntiyaherukaga mu Burundi – igihugu yavukiyemo – kuva mu 2015 ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi byagirana ubushyamirane.

Ubu hagaragara ibikorwa by’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga(7) uyu mwaka, Madamu Angeline nawe yagiye mu Rwanda mu nama y’abagore ku isi yitwa Women Deliver.

Ni ku nshuro ya mbere Angelina Ndayishimiye yari akandagije ikirenge mu Rwanda kuva umugabo we yajya ku butegetsi mu Burundi.

Urugendo rwa Madamu Jeannette Kagame mu Burundi ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza ko ibintu byasubiye mu buryo hagati y’ibihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger