AmakuruPolitiki

Nyaruguru: Birigusaba ubundi bwenge kugira ngo umugore agumane umugabo we atamusangiye n’abandi

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko mu Mirenge ikora ku ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuharike buhagaragara, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubuca kuko buteza amakimbirane mu muryango.

Mu mirenge ikora ku ishyamba rya pariki y’igihugu ya Nyungwe muri aka karere ka Nyaruguru, hari n’uwa Kivu, ni ikibazo gihuriweho n’abo mu Mirenge ya Nyabimata, na Ruheru nayo ikora kuri iri shyamba, bahuriza ku cyifuzo cy’uko ubuyobozi bwabarinda guharikwa.

Umwe yagize ati “ubuharike burahari, abana bagiye babyarira i wabo ahanini ntabwo ziriya nda bagiye baziterwa n’abasore bagiye baziterwa n’abagabo bubatse”.

Undi ati “Hariho ubuharike bwinshi, abagore biratubangamiye kuko biteza umwiryane mubi”.

Aba bagore kandi bavuga ko bamwe mu bagabo babiterwa n’irari no gushaka kurya ibyo batahashye mu gihe abagabo bashinja abagore kutabitaho uko bikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel avuga ko abagabo bakwiye kunyurwa kandi abafite abagore babiri bagahitamo uwo basezerana imbere y’amategeko.

Ati “Bagomba kunyurwa, abagabo ntibumve yuko kuba bafite imirima minini bayibyaza umusaruro aho kujya gushaka undi mugore, ntabwo aribyo ahubwo ni ukongera ubukangurambaga kugirango buri wese yumve uruhare afite mu kwirinda amakimbirane, umugabo icyo twamusaba aho byabaye yahitamo kubahiriza amategeko”.

Mu bihe bishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko bwasezeranyije imiryango yabanaga binyuranyije n’amategeko igera ku 2550, n’aba bakivuga ko baharikwa basabwa gutera intambwe nk’iyabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger