AmakuruPolitiki

AbanyeCongo bamaganye ingabo za EACRF z’u Burundi nazo bazishinja uruhare mu ntambara

Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashwanye n’ingabo zo mu gihugu cy’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo (EACRF), bazishinja gukorana n’ umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2923, mu masaha ya Saa kumi n’igice, nibwo imodoko 4 z’ingabo z’ u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo, abaturage batambitse ibiti mu muhanda barazihagarika, imodoka zabo bababwira ko batabashaka k’ubutaka bwabo, kuko ntacyo babamariye kubera ko bakorana na M23.

Ibi byabaye kuri izi ngabo z’ u Burundi ubwo zari zivuye muri sake bashaka kwerekeza muri Kilolirwe ho muri Teritware ya Masisi, Abaturage baturiye inkengero za Sake, mu gace kitwa Kamuronsa, niho abaturage bahagaritse ingabo z’u Burundi batangira kurasana n’izo ngabo.

Mukubahagarika niho havutse impaka, abo baturage babwira izo ngabo za EACRF z’uburundi ko ntacyo babamariye kuko bo barwanira k’uruhande rw’inyeshyamba za M23.

Bakomeje bazishinja ko n’ejo bundi kuwa 1 Nyakanga 2023, zafashije M23 mu ntambara yarwanyemo na Wazalendo mu misozi yunamiye Kilolirwe, nk’uko tubikeshaikinyamakuru cyitwa Kivu Morning.

Izi mpaka hagati y’ingabo z’ u Burundi n’abaturage zatumye abaturage barindwi bakomereka. Aya makuru akomeza avuga ko izo nkomere zoherejwe ku bitaro bya CBCA aho ni mumujyi wa Goma.

Ibyo abaturage ba Kamuronsa muri Teritware ya Masisi, bakoze binyuranye nibyo leta ya Congo ivuga.

Kuko Leta ya congo yo yahoraga ishima ingabo zu Burundi ziri m ubutumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu, ahubwo bakanenga ingabo zikomoka mu gihugu cya Kenya, aho zishinjwa kuba k’uruhande rwa M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger