Amakuru ashushyeUmuco

Final: Hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 -AMAFOTO

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigiye gushyirwaho akadomo muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 hatorwa umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Lilianne ufite ikamba rya 2018.

Iyi Final ya Miss Rwanda 2019 iri kubera muri Intare conference Arena iherereye i Rusororo, ni ku cyicaro cy’umuryango RPF Inkotanyi.

Byari biteganyijwe ko irushanwa ritangira saa 6:30.

Imodoka irahabwa Miss Rwanda 2019 iri muri salle.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryaravuzwe cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze kubera umukobwa umwe rukumbi witwa Mwiseneza Josianne wakoreshaga nimero 30 muri iri rushanwa. Yamenyekanye kubera kugera ahabereye ijonjora ry’ibanze yasitaye.

Umukobwa ugiye gutorerwa kuba Miss Rwanda 2019 arahita ahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uratorerwa kuba igisonga cya mbere aragenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uraba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Aha kandi haratorwa umukobwa wakunzwe n’abantu benshi muri Miss Rwanda 2019, amahirwe menshi arahabwa Mwiseneza Josianne ukunzwe bidasanzwe muri iri rushanwa.

Abakobwa 15 bagiye guhatana hakamenyekana Miss Rwanda 2019.

Uwase Muyango Claudine, Gaju Anitha, Umukundwa Clemence , Mukunzi Teta Sonia, Mutoni Oliver, Uwase Sangwa Odille, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, Murebwayire Irene, Mwiseneza Josiane, Kabahenda Rica Michaella, Bayera Nisha Keza, Niyonsaba Josiane na Uwicyeza Pamella na Inyumba Charlotte.

Saa 6:00: Abafana batandukanye batangiye kugera muri salle igiye kuberamo iyi final ya Miss Rwanda 2019, bambaye imipira iriho amazina n’amafoto y’abakobwa bari gufana, ubu bari kubyina imiziki itandukanye iri gucurangwa.

Ahari kubera Final

Imodoka umukobwa ugiye kuba Miss Rwanda arahabwa

Abantu bari gufana abakobwa batandukanye

Ahagiye kubera iyi final

Rujugiro umenyerewe mu gufana APR FC na we yabukereye

Saa 8:19 : Abagize akanama nkemurampaka barahageze.

Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro , Jolly Mutesi , James Munyaneza

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Lilianne yaje gutanga ikamba

Abakobwa uko biyeretse abateraniye ahagiye kubera irushanwa.

 

Nyuma yo kwiyerekana , bari kubyina imbyino nyarwanda.

Saa 9:10: Kurushanwa biratangiye, abakobwa batangiye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka kugira ngo babazwe ibibazo bitandukanye, umukobwa ubanje yitwa Uwase Muyango Claudine. Buri mukobwa wese aratombora ikibazo.

Muri iri rushanwa yakoreshaga nimero imwe akaba ahagarariye intara y’Amajyepfo, yatomboye ikibazo kibaza uko yumva ihamwe ry’ubwuzuzanye mu muryango, yasubije ko imbaraga z’abagore n’abagabo zose zikenewe kugira ngo umuryango utere imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Abakobwa bose bari kubazwa ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, abagize akanama nkemurampaka bagatanga amanota bakurikije uko umukobwa yagaragaje ubumenyi bwe.

Uwase Muyango Claudine

 

Hagezeho Mwiseneza Josianne, abantu bagaragaje kumufana cyane.

Mwiseneza Josianne wabaye ikimenyabose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 arasezerewe kuko atagaragaye mu bakobwa batanu bagiye gutorwamo Miss Rwanda 2019.

Abakobwa 5 bagiye mu cyiciro cya nyuma ni :

Uwihirwe Yasipi Casimir(No 21), Gaju Anita (No. 35), Uwase Sangwa Odille (No. 16), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Nimwiza Meghan (No. 32)

DJ Ira ari gususurutsa abategereje kureba umukobwa uraba Miss Rwanda 2019

 

Umuhanzi Victor Rukotana yaririmbiye abafana

Nyuma akanama nkempurampaka kagiye kwiherera nyuma kaza gutangaza ko Nimwiza Meghan winjiye muri Miss Rwanda ahagarariye umujyi wea Kigali ari we wagizwe Nyampinga w’u Rwanda bitungura benshi dore ko atari mu bakekwaga. Nimwiza Meghan nawe byamugoye kubyakira dore ko yagize ikiniga akavuga ko yabuze icyo avuga.

Mwiseneza Josianne wifurijwe na benshi kuba Miss Rwanda yabaye Miss wakunzwe cyane (Miss Popularity).

Uwahirwe Yasipi Casmir yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) mu gihe Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri yahawe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Nimwiza Meghan ahembwe imodoka nshya, akazajya ahabwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi n’ibindi bitandukanye birimo imyambaro, amavuta,… Azitabira kandi irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu mpera z’umwaka wa 2019.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger