AmakuruUtuntu Nutundi

Brazil: Abantu bagera kuri 300 baburiwe irengero nyuma y’iturika ry’ urugomero

Urugomero ruri mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil rwaturitse,  abantu bagera kuri 300 baburiwe irengero. gusa kugeza ubu abantu 9 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.

Icyateye iriya mpanuka ntikiramenyekana. Amazi n’ibyondo bifite ingufu nyinshi byasanze abakozi barukoraho aho barimo bafata amafunguro ya saa sita bose birabatwara.

Iki kiza cyabereye mu mugi wa Brumadinho uri muri imwe muri Leta zigize Brazil yitwa Minas Gerais. Guverineri w’iyi Leta witwa Romeu Zema avuga ko hari amahirwe make y’uko hagira abantu barokoka kiriya kiza mubo cyagezeho.

Abashinzwe ubutabazi bari gukora uko bashoboye ngo bagire imibiri babona izashyingurwe mu cyubahiro

Kugeza ubu abantu ikenda nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Muri 2015 hari urundi rugomero rwo muri iriya Leta ya Minas n’ubundi rwaturitse guhitana abantu 19. 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger