AmakuruInkuru z'amahanga

Liberia: Abanyeshuri barenga 23 bahiriye mu nzu bararamo

Mu rukerera rwo kuwa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, inkuru y’akababaro yageze kubatuye Liberia ivuga ko abanyeshuri barenga 23 biga mu kigo giherereye mu nkengero z’umujyi wa Monrovia, bahiriye mu nzu bararamo ndetse bagahita bahasiga ubuzima.

Abo banyeshuri bose bahiye bikomotse ku nkongi y’umuriro yafashe inyubako mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri igihe abana bari baryamye.

Moses Carter  Umuvugizi wa wa Police yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bakiri gushakisha imibiri y’abandi baba baguye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “Iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi ariko iperereza rirakomeje kugira hatahurwe neza inkomoko yabyo.”

Abanyeshuri baguye muri iyi mpanuka bari hagati y’imyaka 10 na 20.

Abashinzwe ubutabazi batwaye imibiri, abapfuye bamwe batangiye gushyingurwa ejo hashize ku wa Gatatu.

Abapfuye bamwe batangiye gushyingurwa kuwa Gatatu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger