AmakuruImikino

Umuzamu Kimenyi Yves ntabwo azakina umukino w’Amavubi na Ethiopia

Kimenyi Yves usanzwe ari umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntabwo azagaragara mu mukino wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha Amavubi azakina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Ni umukino uzabera mu gace ka Makele gaherereye mu majyepfo ya Ethiopia ku cyumweru.

Impamvu Kimenyi atagomba gukina uyu mukino, ifite aho ahurira n’ibyangombwa bye biriho amatariki y’amavuko ahabanye.

Nko mu gihe uyu musore yakiniraga ikipe ya APR FC, yari afite ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 1996. Ibi byangombwa ni byo Kimenyi yakoreshaga mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, dore ko ari na byo biri kuri passport ye.

Nyuma yo kuva muri APR FC yerekeza mu kipe ya Rayon Sports, byabaye ngombwa ko akosoza ibya ngombwa bye asaba ko itariki y’amavuko yahindurwa, ikaba umwaka wa 1992 ari na wo ugaragara ku ndangamuntu atunze.

Ibi byangombwa bihabanye ni byo bizatuma Kimenyi adakoreshwa muri uyu mukino, mu rwego rwo kwirinda ibihano bishobora gutangwa na CAF mu gihe yaba imenye iby’ubu buriganya.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ibya ngombwa bidahura kivuzwe mu kipe y’igihugu Amavubi, kuko na kapiteni wayo Haruna Niyonzima kimaze iminsi kimukurikirana. Ni ikibazo cyatumye adakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022 Amavubi aheruka gusezereramo ibirwa bya Seychelles.

Muri 2014 na bwo u Rwanda rwagezweho n’ingaruka zo guhinduranya ibya ngombwa, ubwo rwasezereraga Congo Brazzaville mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gusa bikarangira rusezerewe kubera gukoresha Daddy Birori wari ufite ibya ngombwa bibiri bidahura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger