AmakuruAmakuru ashushye

Kwibuka: Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bacanye urumuri rw’ikizere

Kuri uyu wa 07 Mata 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyacubahiro batandukanye baje kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 25, bacanye urumuri rw’ikizere.

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uru rumuri rwashyikirijwe Abanyacyubahiro n’abasore n’inkumi b’imyaka 25 y’amavuko,nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite amateka mashya yatangiye kubakwa Jenoside ikimara guhagarikwa.

Aba banyacyubahiro kandi bunamiye abasaga ibihumbi 250 bashyinguwe ku Gisozi, banashyira indabo ku mva rusange ishyinguwemo ziriya nzirakarengane.

Mu banyacyubahiro baje kwifatanya n’Aabanyarwanda mu gutangiza icyunamo, barimo abakuru b’ibihugu bya Chad, Congo Brazzaville, Djibouti, Niger, Belgium, Canada na Ethiopia.

Barimo kandi Depite Hervé Berville waje uhagarariye Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Mme Louise Mushikiwabo uyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Olesugun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, n’abandi.

Nyuma yo kuva ku Gisozi, imihango ijyanye n’uyu munsi wo gutangiza icyunamo iri gukomereza muri Kigali Convention Center ku Kimihurura.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger