AmakuruAmakuru ashushye

Kwibuka25: Ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa ONU yageneye abatuye Isi kuri uyu munsi u Rwanda rwibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 7 Mata 2019, Isi yose yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango mu mujyo wo gukumira ko ibyaye mu Rwanda byakongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, mu butumwa yageneye abatuye Isi kuri uyu munsi u Rwanda rwibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ati

“Imvugo z’urwango n’izihamagarira ubugizi bwa nabi zigomba kugaragazwa, zikarwanywa kugira ngo twirinde ko zatugeze aho zatugejeje mu gihe cyashize, ku byaha by’urwango na Jenoside.”

“Ndahamagarira abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta gutandukana n’imvugo z’urwango n’amacakubiri kandi baharanire kurandura icyari cyo cyose kinyuranye n’imigirire myiza.”

“Ubushobozi bw’ikibi bugaragara hose mu miryango tubamo ariko ni nako indangaciro zo kumva, ubugwaneza, ubutabera n’ubwiyunge ziturimo. Reka dufatanye kubaka ejo heza huzuye amahoro kuri twese. Nibwo buryo bwiza bwo guha icyubahiro abatakaje ubuzima bwabo mu Rwanda, imyaka 25 ishize.”

Ibihumbi by’abantu b’ingeri zitandukanye ku isaha ya saa tanu z’i Kigali  bateraniye muri Kigali Convention Centre ahakomereje  ibiganiro ku kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger