AmakuruAmakuru ashushye

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana

Inkuru ibabaje ya sakaye hose mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018 ni uko Kofi Annan wabaye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko, azize uburwayi.

Amakuru atangwa n’abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo, aravuga ko Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ndetse akanatsindira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001, yitabye Imana azize uburwayi akaba yaguye mu Busuwisi.

Umuryango uhuriwemo n’abahagarariye ibihugu byabo wamwitiriwe, wasohoye itangazo ugira uti:

“Yatabarutse mu mahoro kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kurwara igihe gito.”

Annan ni we Munyafurika w’umwirabura wa mbere wabaye umunyabanga mukuru wa ONU. Yayoboye manda ebyiri, guhera mu mwaka wa 1997 kugera mu wa 2006.

Nyuma yaho, yabaye intumwa yihariye ya ONU muri Syria, ayobora ibikorwa bigamije guhosha amakimbirane biciye mu mahoro muri icyo gihugu.

Igihe yari umunyamabanga mukuru wa ONU, cyahuriranye n’intambara yo muri Irake ndetse no gukara kw’icyorezo cya SIDA.

Yitabye Imana mu gihe yari mu bantu bakomeye bari bategerejwe mu Nama mpuzamahanga y’ihuriro Nyafurika ryita ku buhinzi, Africa Green Revolution Forum (AGRF), izabera i Kigali ku wa 3-7 Nzeri 2018.

Kofi Atta Annan yavukiye mu mujyi wa Kumasi muri Ghana ku wa 8 Mata 1938, akaba ari umwe mu banyafurika bagize ijambo rikomeye ku rwego rw’Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger