AmakuruImikino

Usain Bolt yamaze kubona ikipe y’umupira w’amaguru yahoze yifuza gukinira

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Usain St Leo Bolt yamaze kubona ikipe imufasha kugera ku nzozi ze yahoze afite zo gukina umupira w’amaguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu taliki ya 18 Kamena 2018 ni bwo Usain Bolt yageze muri Australia mu mujyi wa Sydney aho yakiriwe n’abafana benshi bikipe ya Central Coast Mariners agiye gukinira.

Usain Bolt wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru muri metero 100 naa 200 umwaka ushize , umukino anafitemo imidali myinshi  ya zahabu mu mikino ya Olempike, akigera muri Australia yavuze ko ageze kubyo yifuzaga kandi ko agiye gukora ibishoboka byose akazafasha ikipe yerekejemo.

Yagize ati :”Ibi ni ukuri , nari narabivuze  umwaka ushize , ndashaka gukina umupira w’amaguru kandi ndabishoboye , nzi ibyo nshobora gukora , nishimiye  Mariners yampaye aya mahirwe yo kuragaza icyo nshoboye. ”

Biteganyijwe ko azakina umukino we wa mbere  ku wa 31 Kamena, Bolt yasabye ko agomba gufatwa nk’abandi bakinnyi ba Central Coast Mariners  akabana nabo mu byumba byabo aho kujya kuba mu mahoteli akomeye mu mujyi wa Sydney.

Uyu munya-Jamiaca ufite imyaka 31 y’amavuko yagiye akora imyitozo mu makipe atandukanye harimo Borussia Dortmund, Stromgodset na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo. Bolt byagiye bivugwa ko akunda cyane ikipe ya Manshester United ndetse yagiye anayisura bigera naho bavuga ko azakinira iyi kipe.

Usain Bolt agiye gukabya inzozi ze zo gukina umupira w’amaguru muri Australia
Usain Bolt yavuze ko agiye kwereka Isi icyo akozwemo
Usain Bolt yakirwa n’abafana ba Marines bari benshi ku kibuga cy’indege
Twitter
WhatsApp
FbMessenger