AmakuruImikino

Kiyovu Sports: Nyuma yo kunyagira Gasabo United mu mukino wa Gicuti, abafana hari icyo basabwe

Ku munsi w’ejo ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Gasabo United ibitego 5-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo.

Ni umukino wabereye ku Mumena i Nyamirambo.

Ibitego bya Nsanzimfura Keddy Kuri Penaliti, icya Habamahoro Vincent na cyo cya Penaliti, Icya Nshimiyimana Ibrahim, icya Rwabuhihi Aime Placide ndetse n’icya nyuma cya Nizeyimana Djuma ni byo byafashije iyi kipe yo ku Mumena kwegukana insinzi imbere ya Gasabo, mbere yo guhura na Kirehe ku wa gatandatu utaha mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Kiyovu Sports basabwe gutera ikipe yabo ingabo mu bitugu mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bibazo by’amikoro adahagije ifite no kwitegura neza umwaka w’imikino ubura igihe kitageze ku cyumweru ngo utangire.

Abifuza gutera iyi kipe inkunga bashyiriweho uburyo butandukanye, harimo ubwa Mobile Money. Nimero ya Mobile Money ababyifuza basabwe gucishaho umusanzu wabo, ni: 0785684695, ikaba ibaruye ku mazina ya Kiyovu Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger