AmakuruAmakuru ashushye

Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye igeze i Kigali (+AMAFOTO)

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15  nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yageze i Kigali  ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu yikurikiranya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Aba bakinnyi uko ari 23 n’abatoza babo bari baherekeje ikipe bageze i Kigali bagaragaza umunaniro n’agahinda ku maso, bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.

Iyi kipe yazanwe n’indege ya Ethiopian Airlines ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.

Kuri ubu iyi kipe igiye gukomeza imyitozo bitegura gukina n’ikipe ya Guinée-Conakry umukino uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018. Gusa iyi kipe ya Guinee Conakry yo yageze i Kigali mbere y’Amavubi kuko yo yahageze ku wa Gatandatu ku isaa ya 10:20 za mu gitondo .

Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere ba rutahizamu b’ikipe y’igihugu
Umutoza Mashami Vincent wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe umwaka umwe umaze gutsindwa imikino ibiri kuva ahawe izi nshingano, avuga ko nubwo nta ntsinzi yabonetse hari ibyo kwishimira.

Abakinnyi bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger