AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kim Kardashian kubera ibyo yatangaje kuri Tristan Thompson umubano wabo wajemo agatotsi

Tristan Thompson na Kloe  Kardashian kuri ubu bombi umubano wabo ntumeze neza mu ruhame kubera ibyabaye ubwo uyu Kloe yaratwite maze hakaza kugaragara amshusho ya Tristan umukunzi we yaratwitiye yamuciye inyuma icyo gihe umuryango wa kardashians birinze kugira icyo batangaza kugeza nubu uretse Kim Kardashian wabavuyemo akagira icyo abivugaho ubwo yari yatumiwe mu kiganiro gikunzwe na benshi cy’umunyarwenya Ellen Degeners cyitwa Ellen Show.

Kim atazuyaje waje kuvuga ko atigeze yishimira ibyo Tristan yakoreye murumuna wabo ko kuri ubu bagihangana n’ingaruka zibyo yamukoreye bamuhumuriza. byatumye umubano wa Tristan Thompson na Kim Kardashian uzamo agatotsi aho buri umwe wese yarekeye gukurikira undi ku rukuta rwa Instagram.

Nkuko  bigaragara ku ifoto kim Kardashian ntakiri gukurikira Tristan Thompson ninako kandi tristan nawe agikurikira umukunzi we Kloe Kardashian kuri uru rukuta rwa Instagram ndetse n’abavandimwe be aribo Kendal Jenner,kylie Jenner  na Kourtney Kardashian ndetse na nyina wabo  Kris Jenner. ariko Kim Kardashian we ntamukurikire.

Kloe Kardashian wavukiye i Los Angeles, California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashakanye na Tristan Thompson, umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Basketball yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa Cleveland Cavaliers mu mwaka wa 2016, bakaba baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku itariki ya 12 mata 2018.

Nubwo ibi byose byavuzwe na Kim Kardashian by’uko murumuna wabo Kloe Kardashian adatuje kubera ibyo umugabo we yamukoreye mbere yaho gato hashize iminsi itatu Kloe yibarutse imfura yiwe na Tristan abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yaje gushyiraho ifoto arikumwe nawe maze amusaba kutita ku mabwire kuko amukunda bikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger