AmakuruImyidagaduro

KIGALI: Umusore yapfiriye mu gitaramo cya Silent Disco

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Silent Disco cyabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner, umwe mu bari bakitabiriye ahasiga ubuzima.

Uyu musore witwa Gatete yitabye Imana ubwo yari ari kugerageza gutaha mu masaha ya mu gitondo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore avuga ko mu masaha ya mu gitondo ubwo abantu bari batangiye gutaha umusore witwa Gatete wari kumwe na bagenzi be bari bicaye ku byuma byo ku ma “Escaliers” ku bw’impanuka ngo yaje kumanuka ku ma ‘escaliers’ ahantu harehare agwa hasi ahita apfa.

Birasa naho urupfu rw’uyu musore rwaje nk’impanuka kuko nta rugomo cyangwa undi wese wigeze asunika uyu musore.

Iki gitaramo cya Silent Disco cyari cyatumiwemo aba Djs banyuranye hano mu Rwanda nka; Selekta Copain, Dj Dialo, Dj Kiss,Dj Shalif, Vj Nano n’abandi benshi.

Iyi nyubako yari yabereyemo iki gitaramo yitwa Remera Corner ni imwe mu nshya zuzuye i Remera hafi ya Airtel ugana kuri stade Amahoro.

Gatete witabye Imana avuye mu gitaramo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger