AmakuruImikino

APR FC yatsindiye Sunrise i Kigali mbere yo guhura na Rayon Sports (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wayihuzaga na Sunrise, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0. Ni mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzaba ku wa 20 Mata.

APR FC yari yakiriye Sunrise mu mukino utari wakinwe ku gihe bitewe n’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari ifite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Cote d’Ivoire. Byabaye ngombwa ko uyu mukino ukinirwa kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC yari yahushije penaliti ifite igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique ku munota wa 33, ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

Iki gitego cyaje gikurikira Penaliti Muhadjiri yari amaze gutera ku munota wa 29 w’umukino, bikarangira ikuwemo n’umuzamu Habarurema Gahungu wa Sunrise.

APR FC yakomeje kubona uburyo bw’ibitego mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, gusa abasore bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Lague Byiringiro ntibabashe kububyazamo ibitego.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya APR FC yabaye nk’igabanya umurego bituma Sunrise ibona umwanya wo gukina umupira. Ibi ntacyo byigeze bimarira iyi kipe y’umutoza Bisengimana Justin kuko yagowe cyane ko kumenera mu rukuta rwa ba myugariro ba APR FC ngo ibe yakwishyura.

APR FC yarangije umukino ku munota wa 72 itsinda igitego cya kabiri. Ni igitego cyatsinzwe na Lague Byiringiro wabanje kurusha ingufu myugariro Rubibi Bonke.

Gutsinda Sunrise byafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 54. Irarusha Rayon Sports iyikurikiye amanota arindwi, na Mukura VS ya gatatu amanota 10.

Iyi Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 22 ku munsi w’ejo ihura na AS Kigali y’umutoza Masoudi Djuma.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger